Umwihariko w’ikigo gishya cyiyemeje guhuza abashoramari n’abafite ibitekerezo bibyara inyungu mu Rwanda
Hashize iminsi ba rwiyemezamirimo batandukanye mu Rwanda bihurije hamwe, bashinga ikigo Afri-Global Cooperation Program Ltd kigamije guhuza abafite ibitekerezo bibyara inyungu n’abashoramari bafite igishoro. Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko hari benshi muri ba rwiyemezamirimo bato basubizwa inyuma no kubura igishoro, ubumenyi n’ibindi byangombwa nkenerwa ngo ubucuruzi bwabo butange umusaruro. Igitangazamakuru Bloomberg giherutse gutangaza […]