info@afri-global.org

0788304231

MINICOM igiye guhuza imbaraga z’ibigo bifasha ba rwiyemezamirimo bato

Kuri uyu wa 29 Mutarama 2023 nibwo habaye umuhango wo gutangiza porogaramu y’uruhererekane rw’amasomo azajya ahabwa ba rwiyemezamirimo bakizamuka, bikozwe n’ikigo Afri-Global Cooperation.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, igiye guhuza ibigo 35 bitera inkunga ba rwiyemezamirimo bato, kugira ngo bishyire hamwe imbaraga mu rugendo rwo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakizamuka.

Mu Rwanda haba ibigo bifasha abaturage kwihangira imirimo, ariko bikora mu buryo butandukanye burimo kubatera inkunga mu buryo bw’amafaranga, ibibahuza n’ibigo binini, ibibasobanurira uko kwihangira imirimo bikorwa n’ibindi.

Nk’urwego rureberera ibijyanye no kwihangaira imirimo, MINICOM yatekereje ko mu kwita kuri ba rwiyemezamirimo bakizamuka, byaba byiza bahurije hamwe ibyo bigo, bigakorana nabo umunsi ku wundi.

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Richard Niwenshuti, yavuze ko bazibanda ku byo ibi bigo bifashamo ba rwiyemezamirimo, nyuma hakazarebwa ibikenewe kurusha ibindi.

Yagize ati “Tuzibanda ku kumenya ngo abafasha aba bantu ni bande, bakora iki ndetse bunganirana gute, ese abatanga ibishoro bahuza gute n’abatanga amasomo y’uko uru rwego rwakubakwa? Niduhera kuri ibyo bigo tugahuza, bizatanga umusaruro kurusha uko umuntu yakora ku giti cye.”

Ni igitekerezo cyashimwe na ba rwiyemezamirimo barimo Umuyobozi w’Ikigo cyoherereza mu mahanga ibiva ku buhinzi n’ubworozi, Aubin Produce International Ltd, Niyindorera Aubin Guershom.

Yasabye Leta gukomeza gushyira imbaraga mu gufasha abahinzi kubukora mu buryo bugezweho, ngo haboneke ibyo kurya banasagurire amasoko, n’abashoramari babone ibyo bacuruza.

Umuyobozi Mukuru wa Afri-Global, ikigo kigira uruhare mu guhuza ba rwiyemezamirimo bato n’abafite ibigo binini, Shyaka Michael Nyarwaya, yavuze ko iri huzwa riri mu murongo w’ibyo bakora, akemeza ko bose bagomba gufatanya mu kuziba icyuho kiri hagati ya ba rwiyemezamirimo bato n’abanini.

Ati “Bihera mu nama nk’izi ziba zahuje ab’ingeri zitandukanye, baba abafite ibigo bikomeye n’abagitangira. Byose tubikora ngo dutange umusanzu wacu ku Rwanda kuko tugomba gufatanyiriza hamwe ngo turuteze imbere.”

Nyarwaya avuga ko aya masomo azakomeza no ku rwego rw’Akarere n’Umurenge, cyane ko bagiye kubaka inzu ba rwiyemezamirimo bazajya bakoreramo, abashoramari bakabasanga ahantu hazwi.

Visi Perezida wa Mbere w’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Mubiligi Jeanne Françoise, yavuze ko mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato, bakora ubuvugizi kugira ngo abashoramari boroherezwe bagabanyirizwa imisoro, bigatuma n’abakizamuka babyungukiramo.

Bimwe mu bibazo biri kwibasira ba rwiyemezamirimo bato harimo kubura igishoro nk’icyita rusange, kudategura imishinga yabo neza ngo kwirengagiza amategeko y’inzego ngenzuramikorere.

Ibigomba gushyirwamo imbaraga mu mboni za Amb Ron Adam

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, wari mu bitabiriye iyi nama, yavuze ko kugira ngo ishoramari rikomeye riboneke mu Rwanda, hakwiriye gushyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda ihuza ibice by’imijyi n’icyaro.

Abihuza no gushyira imbaraga mu gutunganya amabuye y’agaciro ndetse no kwimakaza imbaraga zitangiza ibidukikije, kuko ibikomoka kuri peteroli bihenda cyane.

Ati “Birakorwa ariko bigomba gushyirwamo imbaraga. Hakwiriye gucukurwa amabuye ariko hagashyirwa imbaraga no mu kuyatunganya, ku buryo aho kuyagurisha abayatunganya bakaguhenda, uba ugomba no kuyagurisha atunganyije, ibituma inyungu ziyongera.”

Yavuze ko ibyo byose bigomba gukorwa ariko byeguriwe abikorera, hanyuma bakazajya batanga amafaranga runaka ku gihugu bijyanye n’uko bungutse, kuko ibyo bikorwa byose biba bisaba amafaranga kandi leta yonyine itayabona.

Yakomeje ati “Nkatwe ntitwari dufite gaz ariko twahaye amasoko ibigo by’abayamahanga biza kuyicukura mu nyanja, turabanza turabireka bibanza kugaruza ayo byashoye, nyuma ubu turi kunguka akayabo. Baduha miliyari 1$ buri mwaka. Ugomba kubakuriraho imisoro bagakora nawe bakazakungukira nyuma.”

Ubukerarugendo ndetse no kwimakaza ubuhinzi ka rumwe mu rwego rukorwamo n’abantu benshi, Amb Ron Adam abona ko na byo bigomba gushyirwamo imbaraga ku buryo bwisumbuye, byose bikajyana n’igenamigambi rinoze.

Uretse izo gahunda zo guhuza ibigo bifasha ba rwiyemezamirimo bato, u Rwanda rufite ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, kibafasha kubona ingwate babura.

Leta kandi yashyizeho ikigega gifasha ba rwiyemezamirimo bato kohereza ibicuruzwa mu mahanga kibarizwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, muri gahunda yo kuzamura abikorera bakiri bato.

Copyright © 2022 AFRIGLOBAL | All Rights Reserved.