info@afri-global.org

0788304231

Hatangijwe ihuriro ryitezweho guhuza ba rwiyemezamirimo n’abashoramari mu Rwanda

Hatangijwe ihuriro ryiswe Afri-Global Cooperation rigamije guhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bo mu ngeri zose cyane cyane urubyiruko, gukorana n’abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe kungurana ibitekerezo no kwagura ibikorwa byabo bikarenga imbibi z’u Rwanda.

Ibirori byo gufungura iri huriro byabereye mu Karere ka Nyarugenge muri Ubumwe Grand Hotel kuri kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022.

Byitabiriwe n’abayobozi bo mu Nzego za Leta, iz’Abikorera, Sosiyete Sivile, abashoramari bakomeye ku rwego mpuzamahanga n’abandi batandukanye.

Umuyobozi wa Afri-Global, Shyaka Michael Nyarwaya yavuze ko iri huriro ari ikiraro gihuza abashoramari n’abacuruzi cyane cyane abato, kugira ngo bahabwe ubumenyi bwo kongera igishoro cyabo.

Ati “Ni ikiraro gihuza abashoramari n’abafite ibitekerezo, cyangwa n’abacuruzi. Abacuruzi bacuruje ariko bakagera igihe bakaba bakeneye kubongeramo igishoro.”

Shyaka avuga ko mu zindi ntego za Afri-Global harimo gufatanya na Leta y’u Rwanda kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, baruha ubumenyi butuma rwihangira imirimo kandi ntiruhombe.

Ibi birori byo gufungura Afri-Global, banabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye kuri ba rwiyemezamirimo bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Nyiri Simba Supermarket akaba n’umuyobozi wa Eri-Rwanda Ltd, Teklay Teame yabwiye abitabiriye ibi birori ko bafite amahirwe yo gukorera ubucuruzi mu Rwanda kubera umutekano ururimo.

Yavuze ko aya mahirwe bagomba kuyakoresha, kuko hari benshi bava mu bindi bihugu bakaza kurukoreramo kubwo gushaka umutekano w’ibikorwa byabo.

Umuyobozi wa Socodip, Cyemezo Mata yibukije ba rwiyemezamirimo bato ko amafaranga adahagije kugira ngo imishinga yabo igende neza.

Ati “Ugomba kuba ufite umushinga uteguye neza. Umushinga wanajyana muri banki bakakwizera. Ushobora kuba ufite amafaranga menshi, ariko ikintu cya mbere ukwiriye kwitaho cyane ni umushinga uteguye neza.”

Amos Mfitundinda wahagarariye wo mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), yavuze ko mu bituma ba rwiyemezamirimo bato bahomba ari ukutamenya isoko bakoreraho.

Ati “Benshi bagiye bahomba bafunga imiryango kuko batari barize neza abo bakora bimwe begeranye.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ushinzwe inganda no kwihangira imirimo, Evalde Mulindankaka, yashimye Afri- Global, nk’umufatanyabikorwa wa Leta mu guteza imbere urubyiruko na ba rwiyemezamirimo.

Ati “Iki ni igikorwa gihurirana neza n’ibyo politiki yo guteza abikorera cyane cyane abatoya kubishyira mu ngiro.”

Mulindankaka yanashimiye Afri-Global kuba yarashyizeho uburyo bwo guhuza ba rwiyemezamirimo bagize aho bagera n’abagitangira, kugira ngo bungurane ibitekerezo.

Abitabiriye bavuze ko guhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bato bashaka gukora ubucuruzi mpuzamahanga ari ingenzi kuko byoroshya ingendo bakorera mu bindi bihugu bajyanayo umusaruro wabo umusaruro wabo bakanakurayo ibyo bakeneye.

Copyright © 2022 AFRIGLOBAL | All Rights Reserved.