info@afri-global.org

0788304231

Umwihariko w’ikigo gishya cyiyemeje guhuza abashoramari n’abafite ibitekerezo bibyara inyungu mu Rwanda

Hashize iminsi ba rwiyemezamirimo batandukanye mu Rwanda bihurije hamwe, bashinga ikigo Afri-Global Cooperation Program Ltd kigamije guhuza abafite ibitekerezo bibyara inyungu n’abashoramari bafite igishoro.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko hari benshi muri ba rwiyemezamirimo bato basubizwa inyuma no kubura igishoro, ubumenyi n’ibindi byangombwa nkenerwa ngo ubucuruzi bwabo butange umusaruro.

Igitangazamakuru Bloomberg giherutse gutangaza ko nibura muri ba rwiyemezamirimo icumi bashya, umunani bafunga kuko bananirwa urugendo bataramara imyaka ibiri.

Michael Shyaka Nyarwaya uyobora Afri-Global Cooperation Program Ltd, yavuze ko atari umwihariko w’abanyamahanga kuko no mu Rwanda hari ba rwiyemezamirimo benshi bato, bananirwa kubera kubura ubufasha bwaba ubw’ubushobozi n’ibitekerezo.

Yavuze ko ari na yo mpamvu batangije iki kigo gishya, gifite intego yo gufasha ba rwiyemezamirimo bato basaga ibihumbi 30 mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Twakoze ubushakashatsi dusanga ko hagati y’abashoramari na ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse harimo icyuho mu bijyanye no kuganira ngo buri umwe abe yakwigira ku wundi mu gusangira ubunararibonye”.

Yakomeje agira ati “Twebwe ntabwo twakira amafaranga kuko ntabwo turi ikigo cy’imari ahubwo turabahuza umuntu yavuga umushinga we neza, akawutegura ku buryo bunyuze abashoramari babikunda bagashyiramo amafaranga. Birashoboka ko umushoramari yaza mugafatanya, akaguramo imigabane, akagutera inkunga cyangwa se akaba yagura icyo kigo cyawe niba warashoyemo miliyoni 100 Frw akaguha miliyoni 500 Frw.”

Hagaragazwa ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse, byihariye 90% by’abikorera muri Afurika, bigatanga akazi ku kigero cya 80% by’ibigo byigenga bitanga akazi.

Shyaka yavuze ko ubwo bucuruzi buto n’ubuciriritse buramutse buhawe imbaraga, byateza imbere ibihugu bya Afurika nk’uko byagenze ahandi.

Ati “Iyo urebye nko muri Amerika, iki gihugu gifata hafi miliyari 70$ zo gushyira mu mishinga ikizamuka, u Bushinwa bushyiramo hafi miliyari 60.6$ mu Bwongereza bashyiramo miliyari 32$, u Buhinde bushyiramo miliyari 28$, bitandukanye no muri Afurika ho badapfa gushyira amafaranga mu mishinga iciriritse.”

Yavuze ko hari imbogamizi nyinshi ba rwiyemezamirimo bato bahura na zo rimwe na rimwe kuko badafite ubumenyi buhagije ari na byo bazibandaho.

Ati “Ukamenya ko niba utangije ikigo ugomba kugira umunyamategeko, aho ni ho uwo muntu tumuha inama ko agomba kugira umunyamategeko kugira ngo ikigo cye kitazagwa mu bihombo. Uwatangije umushinga agomba kuba afite ubumenyi ko agomba kwishyura imisoro, tugomba kumugira inama.”

Barateganya kandi kujya bategura inama zihuza ba rwiyemezamirimo bato n’abashoramari mu bice bitandukanye by’u Rwanda, kugira ngo byorohe kuko “Impamvu abantu batabona igishoro ni uko nta buryo bubahuza n’abagize aho bagera baba bafite. Iyo umuntu afite amakuru biroroha.”

Shyaka yavuze ko nibaramuka bafashije ba rwiyemezamirimo ibihumbi 30 mu myaka itanu iri imbere, bizeye ko nibura bizaha akazi abantu batari munsi y’ibihumbi 150 kuko hazaboneka akazi, ubukungu bw’igihugu bukiyongera.

Ati “Mu cyerekezo cya 2050 tuzagerayo nibura dufite imishinga igera ku bihumbi 300 nibatanga akazi ku bantu batanu kuri buri mushinga ni miliyoni 1,5 y’abantu bazaba bahawe akazi. Ibyo ni ku Rwanda kandi Afri-Global igomba gukorera no mu bindi bihugu bitandukanye ibigaragaza ko icyerekezo cya Afurika cya 2063 izagera hari ibyakozwe.”

Afri Global ifite intego zo kugera muri buri murenge mu Rwanda mu bihe biri imbere kugira ngo babashe kuba hafi ya ba rwiyemezamirimo, bityo ibitekerezo byose bitanga umusaruro binononsorwe hakiri kare, abashobora guhuzwa n’abashoramari bafite amafaranga bikorwe.

Copyright © 2022 AFRIGLOBAL | All Rights Reserved.