info@afri-global.org

0788304231

Kigali: Hatangijwe porogaramu ihuza ba Rwiyemezamirimo n’abashoramari

Ikigo Afri-Grobal Cooperation Programme Ltd, kuwa 29 Mutarama 2023, cyatangije porogamu izahuza ba rwiyemezamirimo n’abashoramari, bakabafasha mu bujyanama no gutangiza ubucuruzi.” Business Clinical Cohort.

Ni porogaramu igamije kubafasha guhura n’abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe guteza imbere imishinga yabo ikagera kure.

Mu gutangiza iyi porogaramu, habayeho ibiganiro byitabiriwe n’abakora imirimo inyuranye, baganira uko bacyemura Ibibazo bashobora guhura nabyo n’uko bamenya amakuru ajyanye n’ubucuruzi.

Uwizeyima Vivens, ayobora ikigo gitanga serivizi z’ikoranabuhanga n’uburezi, Umurava, akaba ari umwe muri ba rwiyemezamirimo.

Avuga ko ukujyaho kw’iyi porogaramu bizoroshya kumenya ahari amakuru.

Yagize ati” Dufite ibitekerezo byinshi ariko tukaba dufite n’abantu bafite amafaranga menshi kandi bakeneye gukoresha.”

Yakomeje ati” Ukavuga ngo ni gute abantu bafite udushya, ibitekerezo, byafasha abikorera kubona amafaranga. Ni ukugira ngo iki kigo gihuze abashoramari n’abafite ibitekerezo kugira ngo bakore.”

Uyu avuga ko hakenewe abantu bagira uruhare mu gutanga umusanzu mu muryango nyarwanda badategereje  gufashwa .

Ati” Icyakorwa ni uko abantu benshi barangiza batavuga ngo turi kugenda gushaka akazi, ahubwo hari ufite icyo atekereza ashobora gushyira mu bikorwa,cyafasha umuryango nyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa Fri-Grobal Cooperation program Ltd, Shyaka Micheal Nyarwaya, asanga iyi porogaramu igiye kuba igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo bagongwaga no gutangira ubucuruzi.

Avuga ko izorohereza abatangira imishinga, urubyiruko ndetse n’abifuza kuba ba rwiyemezamirimo muri rusange.

Yagize ati”Iyi porogaramu yagiyeho kugira ngo ifashe abantu uko bakwiye gukora. Umushinga wawe tukakwereka ngo uwugire gutya. “

Yakomeje agira ati” Icyuho igiye gukemura ni ukugira abantu inama.”

Avuga ko izarushaho guhuza abacururi n’abashoramari ndetse no gukoresha amafaranga uko akwiye mu bucuruzi.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Niwenshuti Richard, avuga ko leta izakomeza gushyigikira ba rwiyemezamirimo gutangiza imishinga.

Yagize ati” Muzi ikigega cya BDF, nubwo hakiri imbogamizi hari icyo cyafashije kandi benshi baracyigannye .”

Avuga ko leta yashyizeho gahunda zitandukanye  zibafasha  kunoza imishinga yabo.

Ku kibazo cyabagongwa n’imisoro, yavuze ko Leta iri mu mavugurura bityo ko hatazongera kugaragara imbogamizi.

Afri-Grobal irateganya gutangiza mu turere twose tw’igihugu no mu Mirenge kubaka  ibigo bizafasha ba rwiyemezamirimo kunoza imishinga yabo neza.

Copyright © 2022 AFRIGLOBAL | All Rights Reserved.